Itangazo ry’ ihuriro nyarwanda ku ukwibuka ku inshuro ya 24 jenocide yakorewe abatutsi

Ihuriro Nyarwanda, RNC ryifatanije n’ abanyarwanda ndetse n’ abanyamahanga kwibuka ku nshuro ya 24 jenoside yakorewe abatutsi. Imyaka makumyabiri n’ ine ishize nk’ iki gihe, u Rwanda rwatembaga imivu y’ amaraso menshi y’ inzirakarengane. Muri iki gihe twibuka uyu mubabaro, twifatanije n’ abazize ababo muri jenoside.

Ihuriro Nyarwanda kandi riributsa Leta y’ u Rwanda ko uburyo iyobora iki gikorwa cyo kwibuka, ibikora mu nyungu za politiki aho gusana imitima y’ abanyarwanda no guharanira ko ntibikabeho iba ntibikabeho ukundi by’ ukuri.

Mu ijambo Perezida Kagame yavuze kuri uyu munsi atangiza icyunamo, yavuze mu kinyoma ko ibibazo bya jenoside byatewe n’ abanyamahanga, gusa akanemera ko batarebye neza jenoside yakongera kubaho. Ntiyigeze ariko avuga uruhare rwe haba m' uguhanura indege ya Perezida Habyarimana yabaye imbarutso ya jenoside, ndetse no kuba abarokotse genoside y’ abatutsi avuga ko arengera, agiye kubamarira ku icumu. Perezida Kagame mu ijambo rye kandi yemera ko nyuma y’ imyaka 24 yose, nta kintu u Rwanda rwagezeho muri gahunda y’ ubumwe n’ ubwiyunge bw’ abanyarwanda.

Ihuriro Nyarwanda riboneyeho kwibutsa Leta ya FPR, Prezida Kagame n’ Abanyarwanda ko amateka y’ Igihugu atazaba uko FPR na Leta iyoboye yifuza uko yandikwa.
Ihuriro Nyarwanda kandi riboneyeho kumenyesha abanyarwanda ko rizakomeza guharanira “ Ntibikabeho Ukundi/Never Again” itaba iyo mumagambo gusa nkuko FPR ibigenza

Jean Paul Turayishimye

Spokesperson, Rwanda National Congress

Email:JeanPaul@rncihuriro.com

Phone/Whatsapp: 1508.335.8771

RNC Ihuriro