Ihuriro Nyarwanda ryababajwe n’ inkuru y’ ifatwa no koherezwa m'u Rwanda kwa Sankara.

Ihuriro Nyarwanda ryababajwe n’ inkuru y’ ifatwa no koherezwa m'u Rwanda kwa Sankara. 

Ihuriro Nyarwanda kandi ryamaganye ibihugu byohereza imfungwa m'u Rwanda, byirengagije uko Leta y’ u Rwanda ikorera iyicarubozo imfungwa, cyane cyane iza Politiki. 

Ihuriro Nyarwanda riboneyeho kumenyesha Leta y’ u Rwanda ko kuzana Sankara mu Rwanda bishobora kubaha ibyishimo by’ agahe gato ariko bidakemura ibibazo by’ ingutu by’ ugarije u Rwanda. Turakomeza kandi 
gushishikariza Leta y’ u Rwanda kwemera  kuyoboka inzira y’ ibiganiro kugira ngo ibibazo byugarije u Rwanda bishakirwe umuti wumvikanyweho. Bitabaye bityo, abarwanya ubutegetsi n’ abazayoboka inzira y’ ishyamba bazakomeza kwiyongera uko bukeye n’ uko bwije. 


Turayishimye Jean Paul
Umuvugizi w’ Ihuriro Nyawanda
1508.335.8771 
jpturayishimye@yahoo.com  

RNC Ihuriro