I IRIBURIRO

«Abantu bose bavuka bigenga kandi bafite uburenganzira n’ubusugire bingana. Bafite ubwenge n’umutimanama kandi bagomba kurangwa n’imigirirane ya kivandimwe.»
Ingingo ya mbere y’Amahame mpuzamahanga y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu

Nk’abandi baturage kw’isi yose, Abanyarwanda bifuza kubaho mu mahoro no mu bw’isanzure, no gushobora kwibeshaho no kubeshaho imiryango yabo neza. Bifuza kandi kuba, baraga ababakomokaho, ibyiza bashoboye kugeraho, bityo uko imyaka igenda ishyira iyindi, hakaba uruhererekane rw’ubutunzi, abantu baheraho nk’umusingi wo kubaka ibirenzeho.

Ariko mu gihe hirya no hino ku isi, abayobozi benshi bakora uko bashoboye kose, kugira ngo bafashe abaturage b’ibihugu byabo kugera kuri izo ntego, abategetsi b’u Rwanda bo basa n’aho bihaye inshingano yo kubuza amahwemo Abanyarwanda. Inzego zagombye kubungabunga umutekano w’abaturage nizo ziwuhungabanya, izagombye kubarenganura nizo zibarenganya, abategetsi bagombye kubunga nibo babateranya, abagombye kubakorera nibo babavutsa utwabo. Ku Banyarwanda, amateka mabi aho gusigara inyuma agenda abatanga i mbere, ejo hazaza heza hakomeje kumera nk’icyoko kidashyikirwa.

Ihuriro Nyarwanda risanga impamvu nyamukuru, y’ibyo bibazo by’urusobe byabaye akarande mu Rwanda, ari ukutagira inzego z’ubutegetsi zishingiye kuri demokarasi kandi Abanyarwanda bose bibonamo. Mu mateka yarwo, u Rwanda ntirwigeze rugira ubuyobozi buhuriweho n’abaturage bose, ahubwo rwabaye ingwate y’ubutegetsi butonesha bamwe bugafata abandi nk’abasemberezi i wabo. Kubera ubutegetsi bubi, u Rwanda rubarirwa mu bihugu byagize amakuba akomeye kurusha ibindi ku isi, harimo itsembabwoko ryibasiye Abatutsi mu uw’1994 n’ubundi bwicanyi ndengakamere bubarirwa mu byaha byibasira inyokomuntu bwakorewe Abahutu. Ikibabaje cyane ni uko Leta ya FPR iriho muri iki gihe, nta somo yakuye muri ayo mateka mabi, ahubwo kwica no guhohotera abaturage nibwo buryo bwo gutegeka yahisemo. Ubu Abanyarwanda bose batashywe n’ubwoba, uwiriwe yibaza niba aramuka, uwaraye yibaza niba yirirwa, uwumva byamurenze agata ibyo yavunikiye agafata inzira y’ubuhungiro. Kubera ububi bwayo, Leta ya FPR yaciye imihigo mu kurusha izindi Leta zayibanjirije zose, guheza ishyanga Abanyarwanda benshi kandi b’ingeri zose no kugirana umubano mubi n’ibihugu bituranye n’u Rwanda.

3

Ihuriro Nyarwanda ryiyemeje gukora ibishoboka byose, kugira ngo Abanyarwanda bave burundu muri iryo curaburindi. Nk’uko bigaragarira mu gice cy’iyi nyandiko cyitwa “Inkingi z’amahoro n’amajyambere”, Ihuriro Nyarwanda rifite gahunda mu nzego zose zizatuma u Rwanda, ruba igihugu kibereye buri Munyarwanda kandi cyubashywe mu rugaga rw’amahanga, uhereye ku bihugu bituranye narwo. Byongeye kandi, nk’uko inyito yaryo ibisobanura bikanagaragarira mu bayoboke n’abayobozi baryo, Ihuriro Nyarwanda ni umutwe wa politiki uhuriwe mo n’Abanyarwanda b’inyabutatu ntavangura rishingiye k’uturere, igitsina cyangwa amadini.

Iyi nyandiko ni isangano ry’indangagaciro basangiye n’imigabo n’imigambi bumvikanyeho bose, bishushanya umushinga wo kubakira umuryango-nyarwanda k’umusingi w’igihango cyo kuzabanirana kivandimwe uko ibisekuru bizagenda bisimburana.

II INDANGAGACIRO Z’IHURIRO NYARWANDA

Ihuriro Nyarwanda risanga ingaruka z’ubutegetsi bubi arizo: amakimbirane, intambara, umwiryane, kwikubira n’ubusumbane, byazahaje u Rwanda muri iyi myaka ishize, ziterwa n’ibura ry’indangagaciro zihamye, rya demokarasi no kutagendera ku mahame mpuzamahanga y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Niyo mpamvu Ihuriro Nyarwanda ryiyemeje guharanira impinduka hakajyaho ubutegetsi bushingiye kundangagaciro zikurikira:

  •   Kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu
  •   Kumva uburemere bw’akababaro ka buri wese
  •   Gusigasira uburenganzira bw’abaturage bwo gusaba abayobozi ibisobanuro ku mikorere yabo no kubaryoza ibyo batatunganije mu nshingano zabo
  •   Gushyira imbere inyungu za rubanda
  •   Kwemera no guha agaciro ubudasa mu bitekerezo
  •   Guharanira uburinganire bw’amoko, amadini, uturere, amashyaka
  •   Kubahiriza amategeko no gukorera muri demokarasi
  •   Gutsura ubusabane no kubahiriza ukwishyira ukizana bya buri muntu
  •   Gushyira mu gaciro
  •   Ubunyangamugayo
  •   Gushyira hamwe
  •   Ubworoherane
  •   Ubwubahane
  •   Ukuri

III INKINGI Z’AMAHORO N’AMAJYAMBERE

1. UBUMWE N’UBWIYUNGE BISHINGIYE K’UKURI

Amateka y’isi yerekana ko itandukaniro ry’abantu atari ibibazo bahura nabyo, ahubyo ari uburyo babyifatamo n’amasomo babikuramo. Aho bamwe baheranwa n’ingaruka mbi z’ibyago byabakomerekeje, abandi bakura amasomo akomeye ku bibazo bahuye nabyo bakiyubakamo imbaraga zirenze izo bari bafite mbere, kugira ngo amateka mabi atazisubiramo.

Ihuriro Nyarwanda ryemera rwose ko ibyago ndengakamere Abanyarwanda bahuye nabyo bishobora kubavira mo imbaraga
zitajegajega zo kubaka umuryango-
nyarwanda w’umutamenwa, mu gihe

bihaye intego idakuka yo kugera
k’ubumwe n’ubwiyunge nyabyo.
Ihuriro Nyarwanda ryemerako
Abanyarwanda bazashobora kugera
k’ubumwe burambye mu gihe bazaba bumva neza ko inyungu za buri wese ku giti cye zishingiye ku mbaraga zabo bose hamwe. Ihuriro Nyarwanda ryemera kandi ko Abanyarwanda bazagera ku bwiyunge, babanje kwicarana bakabwizanya ukuri ku mateka yabo, buri wese akumva ububabare bw’undi, hanyuma bagafata ingamba zo kutazongera guhemukirana. Byongeye kandi, ubwiyunge bugomba no kuba hagati y’u Rwanda n’ibihugu bituranye narwo Leta ya FPR/RPF yahungabanyirije umutekano.

Nk’uko bigaragarira buri wese, Leta ya FPR yananiwe kugeza Abanyarwanda kuri izo ntego. Ikiyishishikaje kandi kigenga ibyemezo byose ifata ni ukugundira ubutegetsi no kwigwizaho umutungo. Abanyarwanda muri rusange baheze mu gihirahiro, umuryango-nyarwanda wananiwe komora ibikomere by’imyiryane n’amacakubiri. Abatutsi benshi ntibakiyumvamo ko babohowe kandi ko basubijwe uburenganzira bwabo. Abahutu nabo muri rusange bumva baragizwe ibicibwa kandi barahejwe mu miyoborere y’igihugu cyabo, kandi n’Abatwa nabo niko babyiyumvamo. Abanyarwanda b’ubwoko bwose barahohoterwa, bamwe bakicwa, abandi bagafungirwa ubusa, abandi bagafatishwa inzira igana ishyanga mu buhungiro, kandi naho Leta ikahababuriza amahwemo.

Uburyo Leta ya FPR yahisemo bwo “gukangurira Abanyarwanda ubumwe n’ubwiyunge binyuze muri gahunda ya Ndi Umunyarwanda nk’umuyoboro Igihugu kiyemeje kunyuzamo gahunda zishimangira kubaka ubunyarwanda no guha agaciro isano ihuza Abanyarwanda”, aho kunga Abanyarwanda bwarushijeho kubatanya. Iyo gahunda igamije gusenya umuryango-nyarwanda ishingiye ku ijambo Perezida w’u Rwanda yabwiye urubyiruko kuwa 30 kamena 2013 agira ati:

Gutega amatwi buri wese no guha agaciro ububabare bwe

nibwo buryo bwo kwomora ibikomere by’amateka mabi no kubaka icyizere cy’ejo hazaza heza.

“Wowe utarishe haguruka usabire imbabazi abishe mu izina ryawe utabatumye.” Nk’uko bigaragara, gahunda ya Ndi umunyarwanda ishingiye imizi ku myumvire mibi yakomeje gutera

amahano mu Rwanda yo kuryoza icyaha cy’umwe abo basangiye isano bose.

5

Ihuriro Nyarwanda ryemera ko n’ubwo ubwumvikane buke gahati y’Abanyarwanda bugaragara nk’ubushingiye ku moko, impamvu nyakuri ari ubutegetsi. Ikimenyetso ni uko iyo Abahutu bafite ubutegetsi barwanya abandi Bahutu bakeka ko babubambura, Abatutsi nabo baba babufite bagahiga abandi Batutsi batavuga rumwe nabo. Amakimbirane afata isura y’ubwoko kubera ko abategetsi babi bashuka abo bahuje ubwoko bakabashora mu ntambara n’ubundi bugizi bwa nabi byitwa ko barwana ku nyungu z’ubwoko bwabo.

Kubera ko ikibazo cy’ubwumvikane buke hagati y’Abanyarwanda gishingiye ku mpamvu za politiki ariko kikaba cyaranasenye umuryango-nyarwanda mu moko yawo uko ari atatu, umuti wacyo nawo ugomba gushakirwa muri politiki hamwe no mu kwomora ibikomere by’abagize amoko no kubunga ngo bongere babane mu mahoro. Ibyo bizagerwaho hifashishijwe ibiganiro bisesuye, aho abantu bazisanzura, bakavuga kandi bakabwirwa ukuri, bakavuga ibyababayeho, hanyuma bagafata ingamba zo guca burundu iyo myiryane. Zimwe mu ngingo nyamukuru ibyo biganiro byakwibandaho ni izi :

  • –  Imibanire hagati y’amoko uko ari atatu mu mateka y’u Rwanda
  • –  Ibibazo nyamukuru byagiye bitera amakimbirane mu Banyarwanda
  • –  Uburyo u Rwanda rwayoborwa kugira ngo buri wese agire amahoro
  • –  Uburyo bwo kwunga Abanyarwanda no kwimakaza umuco wo guharanira amahoro
  • –  Uburyo bwo kubungabunga uburenganzira bwa banyamuke
  • –  Uburyo bwiza bwo kwigisha urubyiruko amateka y’u Rwanda

    Ihuriro Nyarwanda risanga ko bimwe mu bisubizo byafasha Abanyarwanda kugera ku bwiyunge ari ibi bikurikira:

  • –  Ubutegetsi bushingiye kuri democratie mberabyombi
  • –  Ubutegetsi bugendera ku mategeko
  • –  Inzego z’umutekano buri wese yibonamo
  • –  Ubukungu busangiwe
  • –  Guca burundu umuco wo kudahana abanyamakosa

    Ihuriro Nyarwanda ryemera kandi ko ubwiyunge butagomba kugarukira mu Banyarwanda gusa. Kubera ko Leta ya FPR yahungabanije umutekano w’ibihugu by’abaturanyi ihateza intambara cyangwa ihakorera ibindi bikorwa by’iterabwoba n’ubushotoranyi, ubutegetsi buzayisimbura bugomba kwiyunga n’ibyo bihugu.

2. UBUTEGETSI BUSHINGIYE KURI DEMOKARASI MBERABYOMBI

Imwe mu nkingi zikomeye z’amahoro arambye n’amajyambere mu gihugu ni icyizere hagati y’abaturage n’abayobozi babo. Iyo abaturage bumva ko abategetsi baharanira icyabateza imbere bose nta kurobanura, imbaraga zabo zose bazishyira mu bikorwa byo kwiteza imbere no kubaka igihugu cyabo. Aliko iyo icyo kizere kidahari, abumva bakandamijwe bashyira imbaraga zimwe mu gushaka uko birwanaho hamwe n’imiryango yabo, byaba ngombwa bamwe muri bo bagafata inzira y’ubuhunzi.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko abaturage bigeze guhohoterwa n’ubutegetsi kubera akarere bavukamo, ubwoko, idini n’ibindi, bagira icyizere gike mu bayobozi, bagahora bigengesereye kandi bafite impugenge z’umutekano
mu gihugu cyabo. Ariko

byanagaragaye ko icyo kibazo cy’icyizere gike gikemuka iyo buri muturage yibona mu butegetsi kandi akagira uruhare nyarwo mu gutanga icyerekezo no kugena politiki y’igihugu.

Mu mateka y’u Rwanda yose kugeza
magingo aya, nta narimwe abanyarwanda bigeze bagira icyizere kimwe mu butegetsi bw’igihugu, kuko nta ngoma nimwe, Abatwa, Abatutsi n’Abahutu bigeze bagira uburenganzira, ijambo n’imbaraga bingana mu butegetsi.

Abanyarwanda bamwe bagiye bagira igihe cyo gutotezwa n’ubutegetsi, bishingiye cyane cyane ku moko cyangwa k’uturere. Kubera izo mpamvu, u Rwanda rwagezeho rwibasirwa n’ubwicanyi ndengakamere burimo itsembabwoko ryakorewe Abatutsi muri 1994 n’ibindi byaha byibasira inyokomuntu byakorewe Abahutu. Byongeye kandi, mu gihe Abahutu n’Abatutsi bagize igihe cyo kwiganza mu butegetsi, Abatwa bo babaye ho igihe cyose bakandamijwe.

Ihuriro Nyarwanda risanga ko, kugira ngo iyo ngeso yo guheza bamwe icike burundu maze buri Munyarwanda ashobore kubaho yisanzuye afite n’icyizere cy’ejo hazaza heza, hagomba kujyaho ubutegetsi bushingiye kuri Demokarasi mberabyombi. Ubutegetsi bushingiye kuri Demokarasi mberabyombi ni ubutegetsi bubungabunga inyungu n’uburenganzira bya buri wese, bukoresha gusaranganya imyanya hakurikijwe ubwoko bw’abaturage, uturere baturukamo cyangwa izindi mpamvu. Nk’uko byagaragaye mu bindi bihugu, Demokarasi mberabyombi niyo ikwiriye abaturage badahuriye kuri byose, kubera impamvu zikurikira:

– Ituma abantu barenga amakimbirane ashingiye ku bibatanya, bagashyira imbere inyungu za buri wese nk’ikiremwa-muntu gusa.

Demokarasi mberabyombi ni uburyo ibice byose by’abaturage bisangira ubutegetsi, hakurikijwe ubwoko bwabo, uturere baturukamo cyangwa izindi mpamvu, bigatuma inyungu n’uburenganzira bya buri wese bibungabungwa.

  • –  Ikosora ikibazo gishobora guterwa n’amatora ashingiye kuburyo bw’umuntu umwe-ijwi rimwe mu gihe ashushe n’ibarura agatuma ubutegetsi bwiharirwa n’abantu bava mu gice cyiganje mu gihugu. Demokarasi isanzwe ishobora gutuma abantu batora bakurikije amoko, amadini cyangwa ubundi budasa, aho gukurikiza amatwara y’abiyamamaza.
  • –  Ituma ubudasa bw’abaturage mu miterere yabo bugaragara muri gahunda zose za Leta, bityo ntihagire abaryamirwa n’abandi cyangwa ngo bibagirane.
  • –  Ituma buri wese yumva atekanye, kuko yibona mu nzego zose zigenga imiyoborere n’imicungire y’umutekano by’igihugu.

    Kugira ngo izo nyungu zose zizagere ku Banyarwanda, Itegeko nshinga ry’u Rwanda, itegeko rigenga imikorere y’amashyaka n’itegeko rigenga amatora bigomba kuzahindurwa ku buryo ubutegetsi nshingamategeko, nyubahirizategeko n’ubutabera biboneka mo ubudasa bw’Abanyarwanda cyane cyane mu moko yabo, kuko ariyo yakunze kuba intandaro y’amakimbirane mu mateka y’igihugu cyacu. Inzego z’ubucamanza n’izishinzwe umutekano zigenga kandi zihuriweho n’amoko yose nizo zizarinda ayo mahame mashya y’igihango hagati y’abana b’umuryango-nyarwanda.

    3. INZEGO Z’IGISIRIKARE N’IZO UMUTEKANO ABATURAGE BOSE BIBONAMO

    Inshingano nyamukuru z’inzego z’igisirikare n’izo umutekano ni ukurinda ubusugire bw’igihugu, kubumbatira umutekano n’ubwisanzure by’abaturage, kimwe no gukumira ikintu cyose cyahungabanya inzego z’ubutegetsi abaturage bishyiriyeho. Kugira ngo izo nzego zishobore kuzuza neza inshingano zazo, zigomba kuba intangarugero mu myifatire, kutagira aho zibogamira muri politiki no kwubaka icyizere mu baturage zibahumuriza bose nta kurobanura. Mu Rwanda

    ibikorwa by’izo nzego

bihabanye ndangagaciro.

cyane n’izo

Inzego za gisirikare n’izo umutekano zitivanga muri politiki kandi buri Munyarwanda yibonamo nizo zishobora kwizerwa mu kurinda umutekano wa buri wese n’ubusugire bw’ubutegetsi abaturage bishyiriyeho.

Perezida Kagame yahinduye
igisirikare n’izindi nzego
zishinzwe umutekano
ibikoresho bye bwite mu
rwego rwo kugundira ubutegetsi no kurengera inyungu ze bwite za politiki n’iz’ubutunzi. Abari muri izo nzego bakoreshwa mu gufungira akamama abaturage, guhohotera, gukorera iyicwarubozo, kurigisa no kwica abatavuga rumwe n’ubutegetsi cyangwa abakekwa kudashyigikira amatwara ya Leta iriho.

Byongeye kandi, abari kw’isonga mu buyobozi bw’izo nzego bagizwe n’agatsiko k’abo mu kazu k’ibyegera bya Perezida Kagame bakomoka hafi ya bose mu bwoko bw’Abatutsi.
Ibi bisobanura ko ivanguramoko ryahawe intebe mu buyobozi bwa gisirikare n’izindi nzego zishinzwe umutekano, bikanatuma igice kinini cy’Abanyarwanda kitazigirira icyizere. Ibi byose bituma abantu bamwe bavuga ko u Rwanda ari igisirikare gifite igihugu aho kuba igihugu gifite igisirikare. Ihuriro Nyarwanda ryiyemeje kuzakora ivugurura rikomeye ry’inzego z’umutekano rishingiye ku mahame akurikira:

  • –  Gukora ibishoboka byose kugira ngo inzego zashyizweho muri demokarasi ( Inteko ishinga amategeko n’ubutegetsi nyubahiriza tegeko) aba arizo zigenga igisirikare n’izindi nzego zishinzwe umutekano.
  • –  Kugena uburyo imiyoborere y’igisirikare ihuzwa n’iyo izindi nzego zishinzwe umutekano. Hazifashishwa Inama ishinzwe umutekano ku rwego rw’igihugu ikazaba ifite inshingano yo kwemeza no gushyiraho umurongo ngenderwaho mubijyanye n’umutekano w’imbere mu gihugu no kurinda imipaka yacyo. Iyo nama ninayo izajya ishyira abantu mu myanya itandukanye y’akazi, kimwe no kubazamura mu ntera mu gisirikare no mu zindi nzego zishinzwe umutekano, bibanje kwemezwa n’Inteko ishinga amategeko.
  • –  Kubaka igisirikare n’inzego z’umutekano ku buryo Abanyarwanda b’amoko yose bibona mu ntera zazo zose.
  • –  Gushyira mu gisirikare no mu nzego z’umutekano abari mu ngabo zahunze batabarwaho kuba barakoze jenoside, ibyaha byibasira inyokomuntu, ibyaha by’intambara cyangwa ubundi bwicanyi.
  • –  Gukora isuzuma ryimbitse hagakurwa mu myanya y’akazi ka gisirikare n’ako gucunga umutekano abakoze ibyaha ndengakamere.
  • –  Gukuraho inzego zikoreshwa rwihishwa na Leta mu gutoteza no guhohotera abatavuge rumwe nayo.
  • –  Kubuza abari mu gisirikare, igipolisi n’izindi nzego zishinzwe umutekano kwivanga mu bijyanye n’amashyaka ya politiki
  • –  kubuza abagize igisirikare n’igipolisi, hamwe n’izindi nzego zishinzwe umutekano gukoresha imbaraga bahabwa n’amategeko mu bindi bikorwa bitari mu nshingano zabo, cyeretse mu bihe byihariye, binyujijwe mu nteko ishinga amategeko bikemezwa,
  • –  Guhindura imikorere y’ubutabera bwa gisirikare ikaba iya kinyamwuga.
  • –  Kugabanya umubare w’ingabo z’igihugu zikajya ku rugero ruhwanye n’ubushobozi bw’igihugu kandi bitabangamiye umutekano wacyo.
  • –  Guha Inteko ishinga amatageko yonyine ububasha bwo kugena ko igihugu kigiye mu bihe by’intambara

 

4. UBUREZI BUFUNGURA IMIRYANGO MIGALI YO KWIBESHAHO NEZA

Ubumenyi nibwo bukungu buruta ubundi bwose kuko aribwo buhanga ubundi butunzi bukanabyaza umusaruro umutungo kamere. Byongeye kandi, igishoro mu burezi cyunguka kurusha ibindi byose, cyungukira umuntu ku giti cye n’igihugu cyose muri rusange. Ariko kugira ngo ibyo byose bigerweho, uburezi ntibugomba gushishikazwa n’umubare w’abiga gusa, bugomba no kwibanda kw’ireme ry’ubumenyi bahabwa.

Kimwe mu bibazo bikomeye u Rwanda rufite muri iki gihe ni ireme ry’uburezi ryasubiye inyuma cyane kandi mu byiciro byose. Bamwe mu rubyiruko basigaye barangiza amashuli abanza batazi neza gusoma no kwandika, abandi barangiza amashuli yisumbuye n’amakuru badashobora no kwiyandikira urwandiko rwo gusaba

akazi. Impamvu z’iryo dindira ry’uburezi mu Rwanda ni imikorere mibi ya Leta ya FPR mu nzego nyinshi. Twatanga ingero zikurikira:

  • –  Imishahara igenerwa abarimu ni
    mito cyane ugereranyije n’abandi bakozi ba Leta kimwe n’uko ibiciro bimeze ku masoko. Byongeye kandi, u Rwanda ruza inyuma y’ibihugu bituranye narwo mu byerekeye guhemba abarimu. Ibi bituma abarimu badakora umurimo wabo neza nk’uko bikwiye kuko baba bahangayikishijwe n’imibereho mibi;
  • –  Kubera impamvu za politiki, Leta yategetse abarimu gutanga amasomo mu rurimi rw’icyongereza kandi abenshi muribo barize mu gifaransa gusa, bituma amasomo atangwa nabi;
  • –  Amashuri menshi ya Leta nta bikoresho bihagije afite, n’aho ayigenga yahindutse ubundi buryo bwo gucuruza, abayashinzwe benshi bashishikazwa gusa n’inyungu iva mu bwinshi bw’abanyeshuli, batitaye k’ubumenyi bayakuramo;
  • –  Kubera ibice by’ubudehe bashyizwemo kandi batabikwiye, abanyeshuri benshi babaho nabi, bamwe bagasiba amasomo kenshi barimo gushaka icyabatunga.

    Ikibazo cy’ireme ry’uburezi gifite ingaruka zikomeye kw’isoko ry’umurimo no kumibereho y’Abanyarwanda muri rusange cyane cyane urubyiriko:
    abakoresha bagorwa no kubona abakozi bashoboye, n’urubyiruko rurangije amashuli rukabura akazi, igihe n’umutungo rwashoye mu kwiga bikaruhombera. Ku rubyiruko rwinshi, ejo hazaza ni urujijo.

Uburezi bugomba gutanga ubuhanga n’ubushobozi bwo guhangana ku masoko y’umurimo n’ibicuruzwa yo mu gihugu n’ayo mu mahanga.

Ihuriro Nyarwanda ryemera ko uburezi bufite ireme ariyo nkingi ya mwamba y’amajyambere y’Abanyarwanda.

Nk’igihugu gituwe cyane kandi kidafite ubukungu kamere bwinshi, u Rwanda rugomba gutegura bikomeye urubyiruko kugira ngo rushobore guhangana kw’isoko ry’umurimo ari mu Rwand cyangwa mu mahanga uhereye ku bihugu byo mu karere.

Kugira ngo bishoboke, Ihuriro Nyarwanda riteganya ibi bikurikira:

  • –  Guhuza uburezi na gahunda y’amajyambere arambye y’igihugu kimwe n’icyerekezo isi iganamo muri rusange
  • –  Gutuma urubyiruko rugira ubumenyi buhwanye n’ibisabwa kw’isoko rigari ry’umurimo ryo mu gihugu, mu karere n’ahandi
  • –  Gutuma abarimu bagira imibereho myiza, ku buryo bashobora gukora akazi kabo neza kandi n’abahanga b’abanyarwanda bagashishikazwa no gukora umurimo w’uburezi.
  • –  Guteza imbere amashuli y’imyuga n’imirimo iciriritse hashingiwe ku bumenyi no kuri za stages, ku buryo abarangije baba bashobora guhita batanga umusaruro ushimishije ku kazi. Ibyo bizashoboka Leta ifatanije n’inganda kimwe n’abandi bakoresha.
  • –  Gutanga amahugurwa kuri ba rwiyemezamirimo n’abifuza gukora ishoramari
  • –  Gushyiraho uburyo haba amahugurwa ahoraho ku bashaka kwongera ubumenyi mu

    mirimo yabo

  • –  Gutuma Abanyarwanda bamenya neza indimi zikoreshwa cyane mu karere, cyane cyane

    icyongereza n’igifaransa, kugira ngo bibafungurire amarembo y’amasoko yose yo mu

    karere

  • –  Gutanga ubumenyi buhanitse muri za kaminuza butuma Abanyarwanda bashobora

    gupiganira kontara zo mu bindi bihugu, cyane cyane ibyo mu karere no muri Afrika.

  • –  Gutoza urubyiruko gushishoza, gusesengura no kunenga kugirango ruzashobore

    guhanga udushya no gukemura ibibazo byose bijyanye n’umurimo.

5. UBUKUNGU BUSANGIWE KANDI BUSHINGIYE KW’IHATANA RISESUYE

Imwe mu nshingano nyamukuru y’ubutegetsi bw’igihugu ni imibereho myiza y’abaturage mu byerekeye ubukungu. Leta igomba gukora ku buryo imisoro, amahoro, amategeko n’amabwiriza mu byerekeye ubukungu n’ubucuruzi byose bituma umuturage atera imbere mu butunzi bwe. Igomba kubungabunga uburenganzira mu ishoramari, kurengera no kurinda imitungo y’abantu, guteza imbere ubuhahirane n’indi mikoranire n’amahanga, no gushyiraho ibikorwa remezo bihuriweho na bose kandi bituma ishoramari ryunguka. Byongeye kandi, Leta igomba gushyiraho ingamba zo kunganira abatishoboye mu mibereho yabo. Iyo ibyo byose bikozwe neza, ubukungu bwa buri muntu buriyongera, abashomeri bakaba bake kandi n’ubusumbane mu byerekeye ubukungu bukaba ku kigero gito.

N’ubwo, nk’ubundi butegetsi bwose bwayibanjirije, Leta ya FPR hari ibikorwa by’amajyambere yunguye igihugu, yirengagije nyinshi muri izo nshingano tumaze kuvuga inabangamira abantu benshi mu mishinga yabo yo kwiteza imbere. Nk’uko ibipimo genderwaho mu byerekeye imibereho y’abaturage bigaragaza ko Abanyarwanda babayeho nabi muri rusange:

  • –  U Rwanda ruri mu bihugu bya nyuma ku isi mu byerekeye ikigereranyo cy’umusaruro wa buri muturage k’umwaka, igipimo cy’amajyambere rusange n’igipimo cy’umunezero w’abaturage.
  • –  Umubare w’Abanyarwanda bari munsi y’ikigero cy’ubukene ni benshi cyane
  • –  Umubare w’abashomeri ni munini cyane
  • –  Ubusumbane mu bukungu hagati y’abaturage, kimwe no hagati y’imigi n’icyaro ni

    bunini cyane kandi bugenda bwiyongera kurushaho.

  • –  Mu rwego rw’ubucuruzi n’inganda, FPR yiharira amasoko manini yose ikanabangamira bikomeye uburenganzira bw’abikorera ku giti cyabo. Hakoreshejwe ibigo binini by’ubucuruzi, ishyaka FPR niryo mushora mari mukuru mu rwego rw’ubwubatsi, ubucuruzi rw’ibiva k’ubuhinzi n’ubworozi, mu gufata amasoko ya Leta, kimwe no mu zindi nzego zose z’ubukungu bw’igihugu. Byongeye kandi abikorera ku giti cyabo bahatirwa gufatanya ibikorwa na FPR, ababyanze bamwe bakicwa n’ibyabo bigasenywa, abandi bagahunga ibyabo bigafatwa ku ngufu.
  • –  Mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi, Leta ya FPR yatse abahinzi-borozi uburenganzira bwo gukoresha ubutaka bwabo uko babishaka, ibategeka ibyo bagomba guhinga, ubirenzeho akarandurirwa imyaka.
  • –  Ku byerekeye imisoro n’amahoro, Leta ya FPR yaka imisanzu ya hato na hato itagize aho igaragara mu mategeko, ku buryo bigora buri wese kumenya icyo azasigarana mu mufuka kizamubeshaho we n’umuryango we.
  • –  Ku byerekeye ubuhahirane n’ibindi bihugu byo mu karere, Leta ya FPR yatumye bugabanuka cyane kubera ubwumvikane buke ifitanye n’ibihugu bidukikije, bushingiye ku ntambara z’urudaca n’ibindi bikorwa by’urugomo n’ubushotoranyi ikorera ibihugu bituranye n’u Rwanda.
  • –  Kubyerekeye gufasha abatishoboye, Leta ya FPR yagabanije abaturage mo ibice yise «ubudehe», bamwe ibashyira mu bice by’abishoboye kandi atari byo, kugira ngo itagira imfashanyo ibagenera. Byongeye kandi, yaciye ibice mu mfubyi n’abapfakazi b’intambara n’itsembabwoko, bamwe ibagenera imfashanyo abandi irabareka.

Kugeza ku Banyarwanda bose ibikorwa remezo, kurinda ubusugire bw’imitungo yabo, gufasha abatishoboye no kwagura amasoko y’ibicuruzwa, ishoramari n’umurimo nibyo bizageza u Rwanda ku majyambere arambye kandi asangiwe.

– Mu byerekeye imicungire y’umutungo w’igihugu, Leta ya FPR yamunzwe na ruswa no gusahura umutungo w’igihugu. Mu gihe Abanyarwanda benshi bicwa n’ubukene hageretseho n’inzara, Leta ya FPR yirirwa isesagura umutungo w’igihugu mu bikorwa byo kwiyerekana mu mahanga, gutoteza abatavuga rumwe nayo no kwoza ubwonko abaturage. Hirya no hino mu gihugu ikoresha ingando, n’inama z’imishyikirano, Perezida w’igihugu akanirirwa mu bitaramo hirya no hino ku isi byitwa Rwanda Day, ariko anyanyagiza aho anyuze hose abashinzwe kwica no guhohotera abatavuga rumwe n’ubutregetsi bwe. Byongeye kandi Perezida w’igihugu akodesha imwe mu mitungo ye na Leta, nk’indege agendera mo, bigaragarira buri wese ko ari uburyo bwo gusahura umutungo w’igihugu bidashoboka kwihanganirwa mu bindi bihugu bigendera ku mategeko. Umuvunyi w’u Rwanda ntanasiba kuvuga ko umutungo unyerezwa cyane, ariko nta nkurikizi zigaragara zibaho.

Ibi byose bikorwa kugira ngo ishyaka rya FPR ribone umutungo wo gukomeza gukandamiza abaturage, guhohotera no kwica abatavuga rumwe nayo, bityo rishobore kuguma ku butegetsi.

Ihuriro Nyarwanda ryiyemeje guhindura no gukosora imicungire y’ubukungu bw’u Rwanda ikabwubakira ku mahame yagaragajwe haruguru kandi ajyanye n’igihe isi igezemo. Ihuriro

Nyarwanda

rizihatira cyane cyane gushyira mu ngiro ibi bikurikira:

  • –  Kurinda ubutavogerwa bw’imitungo y’abantu
  • –  Gusubiza Abanyarwanda uburenganzira mu mikoreshereze y’ubutaka bwabo no kubafasha kububyaza umusaruro ushimishije
  • –  Kugabanya imisoro, gukuraho imisanzu ya hato na hato kimwe n’izindi nzitizi zose bica intege abashoramari bikanagabanya amikoro y’abaturage muri rusange
  • –  Kwagura amasoko y’u Rwanda mu byerekeye ubucuruzi, ishoramari n’umurimo hashingiwe ku mibanire myiza n’ibindi bihugu cyane cyane ibyo mu karere
  • –  Gukwiza mu mpande zose z’igihugu ibikorwa remezo bituma ishoramari rigera hirya no hino n’isoko ry’umurimo rigaba amashami mu cyaro.
  • –  Guteza imbere ikoranabuhanga no guha urubyiruko ubumenyi bufite ireme n’ibindi byose byarufasha mu guhangana ku isoko ry’umurimo no mu kwihangira imirimo ubwarwo.
  • –  Gushyiraho gahunda zituma ubusumbane mu bukungu buzagenda bugabanuka
  • –  Gushyiraho gahunda yo gufasha abatishoboye ntakurobanura

    Izi ngamba zose zigomba gushyirwa mu bikorwa ku buryo amajyambere asangirwa n’Abanyarwanda bose b’inyabutatu, ariko hatekerezwa n’abazabakomokaho. Niyo mpamvu kubungabunga ibidukikije bizitabwaho cyane mu gushyira mu ngiro gahunda y’ubukungu bw’u Rwanda.

6. UBUHINZI N’UBWOROZI BISHYIRA IMBERE INYUNGU Z’ABATURAGE

Ubuhinzi n’ubworozi ni igice cy’ubukungu gifite ibibazo cyihariye, kubera ko umusaruro wabyo ugengwa cyane n’imihindukire y’ibihe. Niyo mpamvu hirya no hino ku isi ubutegetsi bwose bushyira imbere imibereho myiza y’abaturage buha umwanya wihariye abatunzwe n’iyo mirimo, bushyiraho ingamba zo kubafasha mu birebana n’ishoramari, ihangana ku masoko, ingamba zo kongera umusaruro n’ibindi byinshi.

Politiki ya Leta ya Kigali mu byerekeye
ubuhinzi n’ubworozi yo ihabanye
cyane n’iyo mikorere. Hejuru yo kuba
budafasha abaturage muri izo
ngorane zisanzwe zizwi muri icyo gice
cy’ubukungu, ubutegetsi bwa FPR
bwashyizeho ingamba zo
kubakenesha no kubavutsa n’uduke bari bafite. Zimwe mu byemezo bibi byafatiwe abahinzi- borozi ni izi :

– Kubambura uburenganzira bwo guhinga ibihingwa bashaka no kubisarurira igihe bashakiye

– Kubarandurira no kubononera imyaka mu maherere
– Kubategeka gushora imyaka yabo muri za koperative zibahenda
– Kubabuza guhinga mu bishanga byabaramiraga mu gihe cy’amapfa

Ingaruka z’iyo politiki mbi ni ubukene n’inzara byayogoje u Rwanda, ku buryo Abanyarwanda benshi bongeye gusuhuka bajya mu bihugu duturanye bitari biherutse.

Ihuriro Nyarwanda ryiyemeje kuzavugurura politiki y’ubuhinzi n’ubworozi ku buryo bitanga umusaruro ushimishije kandi bigateza imbere abatunzwe n’iyo mirimo ari nabo bagize igice kinini cy’Abanyarwanda.

Ibizakorwa muri urwo rwego ni ibi :

Abaturage bagomba kugira uburenganzira busesuye k’ubutaka bwabo, Leta ikabafasha kububyaza umusaruro

utubutse ikanabagoboka mu gihe cy’amapfa.

Gusubiza abahinzi uburenganizira busesuye ku masambu yabo no kubareka bagahingamo ibyo babona bibafitiye inyungu.

Gukuraho umusoro w’ubutaka ku masambu agenewe ubuhinzi n’ubworozi.

Kugenera ubuhinzi n’ubworozi ingengo y’imari itubutse. Gushyiraho ingamba zo gufata neza ubutaka no kuburinda isuli.

Leta izatunganya ibishanga kandi igire uruhare mu kubibyaza umusaruro .
Leta izateza imbere ubuhinzi buvomera muli rusange.
Leta izateza imbere ubushakashatsi mu buhinzi n’ubworozi, kandi ishyire mu bikorwa ibivuye mu

bushakashatsi hagamijwe kubona umusaruro mwinshi ushoboka ku buso buto.

  • –  Gufata ingamba zituma ubuhinzi n’ubworozi bitabangamira ibidukikije
  • –  Gushishikariza abashoramari n‘amakoperative y’ubuhinzi-bworozi kubaka inganda zitunganya

    umusaruro w’ubuhinzi n‘ubworozi,

  • –  Guteza imbere tekiniki zo kubika umusaruro w’ubuhinzi n‘ubworozi, no kuwongerera agaciro.
  • –  Leta izita ku bihingwa ngandurarugo, itibagiwe n’ibihingwa bizana amafaranga

    y’amanyamahanga.

  • –  Gushyiraho inganda z’amafumbire ya kizungu mu Rwanda.

7. DIPLOMASI ISHINGIYE K’UBWUBAHANE NO KU NYUNGU ZA BURI WESE.

Ububanyi bw’igihugu n’andi mahanga ni inkingi ikomeye y’imibereho myiza y’abaturage bacyo. Iyo bukozwe neza, bwagura amasoko y’ibicuruzwa, imari n’umurimo, bwongera ubusabane n’imigenderanire hagati y’abaturage, bukanatuma ibihugu bifatanya mu kubungabunga umutekano no guhangana n’ibibazo bitunguranye. Byongeye kandi, buhesha ishema n’icyubahiro igihugu n’abaturage bacyo mu ruhando rw’amahanga.

Nk’uko bigaragarira buri wese, politiki mbi
y’ububanyi n’amahanga ya Leta ya FPR
ntiyigeze itanga uwo musaruro. Inyungu
z’Abanyarwanda muri rusange ntizigeze
zitabwaho n’isura y’u Rwanda mu maso
y’amahanga yarangiritse bikomeye. Raporo
nyinshi z’imiryango mpuzamahanga
n’inyandiko z‘ibinyamakuru byo hanze zigaragaza ko ubutegetsi bw’u Rwanda aribwo nyirabayazana w’ibibazo by’umutekano muke urangwa mu karere k’ibiyaga bigari by’Afrika.

Muri iki gihe, u Rwanda rusa n’urwahawe akato n’ibihugu byinshi uhereye ku bihana imbibe narwo byose, ibi bikagira ingaruka zikomeye ku Banyarwanda muri rusange batakarijwe icyizere n’abavandimwe b’abaturanyi.

Imikorere mibi ya Leta ya Kigali ituma imibanire y’u Rwanda n’andi mahanga yaraje mo igitotsi ni myinshi, ariko iy’ingenzi ni iyi:

  • –  Intambara z’urudaca yateje muri Republika Iharanira Demokarasi ya Congo, igamije ahanini gusahura umutungo kamere w’icyo gihugu
  • –  Guteza umutekano muke mu bihugu abatavuga rumwe nayo bahungiyemo, ijya kubicira yo, kubahohotera cyangwa kwonona imitungo yabo
  • –  Kwikoma igihugu cyose cyanze gushorwa cyangwa gukorerwamo ubugizi bwa nabi
  • –  Gushaka guhoza mw’ipfunwe ibihugu bikomeye by’amahanga yitwaje ko bitatabaye muri jenoside yakorwe Abatutsi muri 1994, kandi ari ukugira ngo ibicecekeshe hatagira ibinenga

    imikorere mibi yayo.

Diplomasi ishingiye k’ubwubahane no ku kwubahiriza amategeko mpuzamahanga niyo izafungurira imiryango migari Abanyarwanda, ikabunganira mu kwiteza imbere no mu guhangana n’ibibazo bisaba ubufatanye hagati y’ibihugu.

Ihuriro Nyarwanda ryemera ko politiki y’ububanyi n’amahanga igomba gushingira mberere na mbere k’ubwubahane hagati y’ibihugu no ku kwubahiriza amategeko mpuzamahanga. Niyo mpamvu, Ihuriro Nyarwanda rizaharanira guca burundu ibikorwa by’ubushotoranyi, ubusahuzi no kuvogera imbibi z’ibihugu bituranye n’u Rwanda. Imwe mu ntambwe za mbere mu rwego rwa diplomasi nyuma y’ubutegetsi bwa FPR igomba guterwa ni ukwihutira kwiyunga n’ibihugu bihana imbibi n’u Rwanda, Abanyarwanda bakongera bagasabana n’abavandimwe b’abaturanyi babo. Byongeye kandi, Ihuriro Nyarwanda rizaharanira ko impunzi z’abanyarwanda zinyanyagiye hirya no hino ku isi zitaha mu cyubahiro.

Inshingano nyamukuru ya politiki y’ububanyi n’amahanga igomba kuba guharanira inyungu za buri Munyarwanda, aho ariho hose. Ni muri urwo rwego mu gihe hari Abanyarwanda bahisemo kujya gutura mu bindi bihugu no kuhakorera ibikorwa byo kwiteza imbere, Leta y’u Rwanda izababa hafi igihe cyose bazayikenera .

8. INZEGO Z’UBUYOBOZI ZIGENGA KANDI ZISHINGIYE KURI DEMOKARASI

Ibihugu byose bigendera kuri demokarasi birangwa mbere na mbere no kubahiriza ubwigenge n’itandukaniro ry’ubutetegetsi nshinga mategeko, ubutegetsi nyubahiriza tegeko, n’ubucamanza. Ibyo bituma ishyaka ritorewe kuyobora igihugu rigira gitangira mu gihe rishaka gufata ibyemezo bibangamiye inyungu rusange, kandi n’uburenganzira bw’abaturage bugasigasirwa.

Mu Rwanda,
FPR yabanje
ishobore
itandukaniro
shingiro uko
perezida wa
mu biganza bye ubwo butegetsi bwose,
icyo avuze nicyo gikorwa. Ahindagura
Itegeko Nshinga uko yishakiye, inzego z’umutekano zihohotera umuntu wese azitegetse kugirira nabi, n’ubucamanza bukarenganya umuntu wese utavuga rumwe nawe.

Muri make, perezida wa repuburika nirwo rwego rwonyine rurangwa mu Rwanda, ubutegetsi bwe ntibugira gitangira, yica kandi agakiza uwo ashaka.

Ihuriro Nyarwanda ryemeza ko iyo mikorere nta handi iganisha u Rwanda usibye mu mahano asa n’ayo rwahuye nayo mu mateka yarwo. Kugira ngo amateka mabi atazahora yisubiramo, umuco w’ishyaka rigeze k’ubutegetsi wo kwivanga mu mikorere y’inzego, kuzinaniza cyangwa kuzisenya ugomba gucika burundu.

ikintu cya mbere Leta ya kubangamira kugira ngo kwimika igitugu ni ry’ubwo butegetsi ari butatu. Muri iki gihe, repuburika akomatanyije

Gutandukanya ubutegetsi nshinga mategeko, ubutegetsi nyubahiriza tegeko n’ubucamanza niyo nkingi ya Demokarasi. Bizaca burundu ubutegetsi bw’igitugu mu Rwanda, kandi inzego z’ubutegetsi ntizizongere gusenyuka uko abategetsi b’igihugu basimburanye.

Niyo mpamvu, impinduka zikurikira zigomba gukorwa mu Rwanda, zikaba ishingiro ry’imiyoborere myiza y’igihugu:

  • –  Kwemera ubwisanzure mu mikorere y’amashyaka ya politiki
  • –  Kwemera ubwigenge bw’itangazamakuru n’ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo
  • –  Kuvugurura inzego z’umutekano ku buryo zirinda umutekano wa buri wese
  • –  Kuvugurura inzego z’ubucamanza no kuziha ubwigenge busesuye
  • –  Kwemera ubwisanzure bw’imiryango itabogamiye kuri Leta

    Izi mpinduka nizo zizatanga icyizere ko ubutegetsi bw’u Rwanda butazahora busenyuka uko abategetsi basimburanye.

9. UBUCAMANZA BWIGENGA KANDI BWIZEWE NA BURI WESE

Nk’uko ingingo ya karindwi y’amahame mpuzamahanga y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu ibyemeza “abantu bose barareshya imbere y’amategeko kandi bagomba kurengerwa nayo ntakuvangura”. Kugira ngo ibyo bishoboke, abacamanza bagomba kurindwa ikintu cyose cyatuma babogama, cyaba igitugu cyangwa inyungu, biturutse kuri Leta cyangwa ahandi hantu aho ariho hose. Iyo hari imbaga y’abaturage idafitiye icyizere inzego z’ubucamanza, bigeraho bigatera imyiryane mu gihugu.

Nk’igihugu cyabereyemo amahano ndengakamere arimo ibyaha

by’itsembabwoko,
n’ibindi byaha
inyokomuntu,
rwifashishije uburyo bunyuranye
bw’ubucamanza, harimo inkiko
zisanzwe, inkiko Gacaca n’urukiko mpuzamahanga rwashyizweho n’umuryango w’abibumbye, Arusha muri Tanzaniya.

Ikigaragara ariko ni uko imikorere y’izo nkiko yaje mo ibibazo byinshi ntizashobora gutanga ubutabera Abanyarwanda bari bazitegerejeho.

iby’intambara byibasiye Rwanda

Ubucamanza bwigenga kandi bukorera mu mucyo nibwo buzashobora kugirirwa icyizere n’Abanyarwanda bose, bukabafasha kwiyunga no kugira ubwigenge busesuye mu gihugu cyabo.

Hejuru y’uko imanza zo muri Gacaca zashinzwe abantu badafite ubumenyi na buke mu by’amategeko, Leta ya Kigali yivanze mu bucamanza kugira ngo ikingire ikibaba abo ku ruhande rwa FPR bagize uruhare mu bwicanyi ndengakamere bwakorewe Abanyarwanda. Byongeye kandi, urukiko mpuzamahanga rwa Arusha rwari rwizeweho kutabogama rwarangije imirimo yarwo ruciye imanza zirebana na jenoside yakorewe Abatutsi gusa, kandi manda yarwo yararusabaga gukurikirana ibyaha ndengakamere byose byakorewe mu Rwanda mu mwaka wa 1994.

Ingaruka z’iyi mikorere mibi ni uko ubucamanza bwananiwe kugera ku ntego nyinshi zari zibutezweho arizo : guca umuco wo kudahana ibyaha by’ihohoterwa rw’ikiremwamuntu, guteza imbere ubutegetsi bugendera ku mategeko, gufasha Abanyarwanda kwiyunga no kubana neza, kubafasha guharanira amahoro arambye, n’izindi.

Usibye kwivanga mu manza zerekeye ubwicanyi ndengakamere bwakorewe Abanyarwanda mu ntambara yatangiye muri 1990, Leta ya FPR inakoresha inzego z’ubucamanza mu guhohotera abatavugarumwe nayo, abanyamakuru n’abaharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Ihuriro Nyarwanda rishimangira ko inzego z’ubucamanza zigomba gukora mu bwigenge busesuye. Ihuriro Nyarwanda rishyigikira kandi byimazeyo ko abakoze ibyaha bagomba guhanwa hakurikijwe amategeko nta kurobanura. Niyo mpamvu risanga hagomba gukorwa ibi bikurikira kugira ngo Abanyarwanda bahabwe ubutabera bukwiye kandi bagarurire icyizere inzego z’ubucamanza:

  • –  Gucira imanza nta kurobanura abakoze ibyaha bya jenoside, iby’intambara n’ibindi byaha byibasira inyoko muntu.
  • –  Kugenera indishyi z’akababaro imiryango yakozwe munda n’ubwicanyi ndengakamere bwatewe n’intambara yatangiye muri 1990.
  • –  Kurenganura abarenganijwe n’inkiko zisanzwe n’iza Gacaca mu manza zirebana na jenoside yakorewe Abatutsi.
  • –  Kurenganura abafunzwe n’abahohotewe bose kubera impamvu za politiki n’ibitekerezo byabo.
  • –  Guca burundu umuco wo gukora iyicarubozo no guhana by’intangarugero abarikoze
  • –  Gukuraho za gereza zitemewe n’amategeko.
  • –  Kurenganura no kugenera indishyi z’akababaro abasenyewe imitungo yabo ku

    maherere.

10. ITERAMBERE RY’ABARI N’ABATEGARUGORI RISHINGIYE K’UKURWANYA UBUKENE NO K’UBURENGANZIRA BUSESUYE

Nk’uko bizwi ku isi hose, imbaraga zishyizwe mu guteza imbere abari n’abategarugori zibyara umusaruro munini cyane kuko ibyiza bagezeho babisangiza umuryango wose. Kubera ko aribo bambere bita k’uburere n’ubuzima bw’abana, bari no mu bambere bahanga isura y’ejo hazaza h’igihugu.

Ubutegetsi bw’u Rwanda buhora bwigaragaza nk’ubwarushije abandi guteza imbere abari n’abategarugori, ikimenyetso butanga kikaba ko aribo benshi mu Nteko ishinga amategeko. Ariko nk’uko bimenyerewe kuri Leta ya Kigali, usesenguye wese ntatinda kubona ko ibyo byakozwe gusa mu rwego rwo kwiyerekana neza imbere y’amahanga, kuko nta jambo bafite mu miyoborere y’igihugu.

Ukuri ahubwo ni uko mu Rwanda
abari n’abategarugori bafashwe nabi
mu buryo bwinshi: abashatse
guhanganira kuyobora igihugu
barafungwa abandi bagahohoterwa,
abacuruza ku gataro baramburwa,
abashaka akazi bakakwa ruswa
y’urukozasoni. Kubera ubukene n’ubushomeri, abari b’abanyarwandakazi b’ingeri nyinshi basigaye bajya gushakira amaramuko mu bihugu duturanye, mu milimo itabahesha ishema.

Ihuriro Nyarwanda ryiyemeje gukora ibishoboka byose kugira ngo abari n’abategarugori basubizwe agaciro n’uburenganzira byabo, rikoresheje ingamba zikurikira:

  • –  Guharanira uburinganire nyakuri hagati yabo n’abagabo mu nzego zose
  • –  Kubatera inkunga mu mishinga yabo y’ishoramari
  • –  Guhana by’intangarugero ababahohotera mu buryo ubwo aribwo bwose
  • –  Gukora ku buryo bagira uburenganzira busesuye mugushaka kujya mu nzego

    z’ubutegetsi bw’igihugu cyabo

  • –  Gushyiraho gahunda yihariye yo gufasha abarera abana bonyine
  • –  Kubafasha kwiyubakamo imbaraga zo kwanga gukoreshwa amabi n’abakoresha no

    gutinyuka kubatungira agatoki ubutegetsi

  • –  Gufasha imfubyi n’abapfakajwe n’intambara nta kuvangura

Kurwanya ubukene bw’abari n’abategarugori, kubaha uburenganzira busesuye no kubarinda ihohoterwa iryo ariryo ryose ni ukubakira umuryango-nyarwanda ku nkingi zikomeye no kuwuha icyizere cy’ejo hazaha heza.

IV UMUSOZO

Nk’uko iyi nyandiko ibyerekana, u Rwanda rwugarijwe n’urusobe rw’ibibazo, ibyinshi muribyo bikaba biterwa n’ubutegetsi bubi bwa Leta ya FPR. Nyuma y’amahano yarugwiriye agahitana inzirakarengane zitabarika zizize intambara, jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 n’ubwicanyi ndengakamere bwakorewe Abahutu, aho kwunga Abanyarwanda, Leta ya FPR yarushijeho kubacamo ibice. Ubutegetsi bwayo bw’igitugu bushingiye kw’iterabwoba n’ubwicanyi bwatumye ubwumvikane buke bwari hagati y’amoko n’uturere bwarageze no miryango, k’uburyo muri iki gihe icyizere hagati y’Abanyarwanda gisigaye ari gike cyane. Byongeye kandi, ubukene n’inzara byayogoje igihugu, mu gihe perezida wa republika n’ibyegera bye basahura bakanasesagura umutungo wa rubanda. Ububanyi n’amahanga nabwo bwarahungabanye cyane. Ubugizi bwa nabi n’ubushotoranyi Leta y’u Rwanda ikorera ibihugu bituranye narwo byafungiye Abanyarwanda amayira n’amasoko y’ibicuruzwa, imari n’imirimo byo mu karere k’ibiyaga bigari.

N’ubwo ibyo bibazo ari byinshi kandi bikomeye, uyu mushinga wo kwubaka umuryango- nyarwanda ubereye buri wese urerekana ko Abanyarwanda batagomba guta icyizere cy’ejo hazaza heza. Ihuriro Nyarwanda rifite ibisubizo bihamye bizatuma u Rwanda rureka kuba ingwate z’amateka mabi.

Igisabwa Abanyarwanda ni ugushyira imbaraga zabo hamwe bagasezerera ingoma y’igitugu, bakubaka igihugu kirangwa n’amahoro, ubumwe n’ubwisanzure.